Iyo umuntu anyweye inzoga, zinjira mu mubiri zigahita zinyura mu gifu n’amara maze zikinjira mu maraso. Uko zinjira mu maraso bikorwa vuba bitewe n’uko inzoga zifatwa.
Inzoga zishyushye, izirimo gaz (carbonique) cyangwa isukari nyinshi, kimwe n’izinyobwa zitera imbaraga, zishobora kwihuta cyane mu kwinjira mu maraso. Kunywa inzoga utariye, igifu kirimo ubusa, cyangwa kuyinywa mu gihe gito kandi ari nyinshi na byo byihutisha uko zikwirakwira mu mubiri.
Inzoga iyo imaze kugera mu maraso, ikwirakwira mu bice byose by’umubiri harimo n’ubwonko. Akenshi, ingaruka zitangira kugaragara nyuma y’igihe gito gishobora kugera ku isaha imwe, bitewe n’imiterere n’imikorere y’umubiri w’umuntu. Ni yo mpamvu bamwe basinda vuba kurusha abandi. Iyo inzoga igeze mu bwonko, ihindura imikorere yabwo, bigatuma hari abantu bishima cyane mu gihe abandi bagira agahinda cyangwa bakarira.
Nyuma y’aho, umwijima utangira akazi ko kuvana inzoga mu mubiri. Iyo mibiri isigaye isohorwa binyuze mu mwuka usohoka mu buhumekero, mu nkari no mu byuya. Ku rwego rusanzwe, umubiri ushobora gusohora inzoga ingana na garama 0,1 kugeza kuri 0,15 mu isaha imwe. Nta buryo bwihuse bwo gutuma inzoga ziva mu mubiri vuba, kuko umwijima ufite umuvuduko wihariye ukoraho uwo murimo.
Ingano y’inzoga iba iri mu maraso iterwa n’ibintu bitandukanye birimo ibiro by’umuntu, indeshyo ye n’ingano y’ibinure bifite umubiri. Ibi bituma umugore n’umugabo banyweye inzoga zingana batagaragaza ingaruka zimwe, kuko inzoga zigira ubukana bwinshi ku bagore ugereranyije n’abagabo.
Gusaza, gukoresha imiti imwe n’imwe n’indwara zirimo iz’umwijima na zo zishobora gutuma inzoga zitinda kuva mu mubiri, bigatuma ingaruka zayo ziyongera.
Inzoga zigira ingaruka zitandukanye ku mubiri w’umuntu. Ku bwonko, zishobora gutera kunanirwa gufata imyanzuro iboneye, kugorwa no kureba neza, kudidimanga ndetse no gususumira mu ngingo.
Ku mutima, inzoga nyinshi zishobora gutera kubyimba k’umutima, umuvuduko w’amaraso udasanzwe, guteragura k’umutima no gutera cyane kurenze ibisanzwe.
Ku gifu, inzoga zitera kubyimba inda, kuruka bitewe no kuba ziba zahindutse nk’uburozi, ndetse zikanongera ibyago byo kurwara indwara zikomeye zirimo kanseri y’igifu. Ku mwijima, inzoga nyinshi zishobora kuwutobagura, zigatera kubyimba kwawo, kanseri y’umwijima, kudakama kw’amaraso iyo umuntu akomeretse no kudashobora kuyungurura amaraso neza.
Ibi byose bishobora no gutuma umuntu arwara diyabete.
Mu bijyanye n’imyororokere, inzoga zigabanya ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina, zigatera kudahagarara neza kw’imihango ku bagore, kubabara cyane mu gihe cy’imihango no gufata ibyemezo bidatekerejweho mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Zishobora no gutuma umuntu atwitira ahatari mu mura no kongera ibyago by’uko umwana avuka afite ibibazo by’ubwenge, nubwo bitabaho kuri bose.
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya Inserm ndetse n’Ishuri Rikuru rya London bwagaragaje ko inzoga nyinshi zigira ingaruka zikomeye ku bwonko, cyane cyane ku bantu bakuze.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bihumbi by’abagabo n’abagore banywa inzoga kenshi bwerekanye ko bahura n’ikibazo cyo kugabanuka kw’imikorere y’ubwonko, bigatuma batabasha gutekereza no gukurikirana ibintu bisaba ubwenge mu gihe kirekire.
Byagaragaye ko kunywa ibirahuri bitatu n’igice by’inzoga ku munsi byongera cyane ibyago byo kwangirika k’ubwonko, aho umuntu w’imyaka 55 ashobora kugira ubwonko bumeze nk’ubw’ufite imyaka irenze 60.
Ibi byose bigaragaza ko nubwo inzoga zishobora kugaragara nk’ikinyobwa gisanzwe ku bantu benshi, zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, bityo bikaba byiza kuzinywa mu rugero no kubigisha umwihariko zifite ku mubiri.
