Uruganda rw’ibiribwa n’ibinyobwa rwa Nestlé rwatangaje ko rwakuye ku isoko mpuzamahanga bimwe mu bicuruzwa by’amata y’abana kubera impungenge z’uko bishobora kuba birimo ubumara (toxin) bwateza uburozi mu biribwa (food poisoning).
Nestlé yavuze ko bimwe mu byiciro (batches) by’amata y’abana ya SMA, n’amata y’abana akurikiraho (follow-on formula) bidakwiye guhabwa abana.
Nestlé yavuze ko ibyo byiciro byagurishijwe mu bihugu bitandukanye ku isi, kandi bishobora kuba birimo ubumara bushobora gutera isesemi no kuruka iyo bwinjiye mu mubiri.
Iki kigo cyongeyeho ko nta raporo yemejwe y’indwara yatewe n’ibyo bicuruzwa iraboneka, ariko kikabikura ku isoko mu rwego rwo kwitwararika no kwirinda ingaruka zose zishoboka.
Mu itangazo cyagize kiti: “Turasaba imbabazi tubikuye ku mutima ku mpungenge cyangwa imbogamizi, byaba byateye ababyeyi, abita ku bana cyangwa se n’abakiriya bacu.
“Umutekano n’imibereho myiza y’abana bato ni byo dushyira imbere kurusha byose”.
Uru ruganda ruvuga ko ari rwo runini ku isi mu gukora ibiribwa n’ibinyobwa rwemereye BBC ko uko kugarurwa kw’ibicuruzwa (recall) kwakozwe ku rwego mpuzamahanga.
Bashimangiye ko ibindi bicuruzwa byose bya Nestlé n’andi matsinda (batches) y’ibi bicuruzwa atasubijwe ku ruganda, byo nta kibazo bifite kandi abantu bakwiye gukomeza kubyizera ndetse bakabikoresha nta mpungenge.
Uru ruganda rukorera henshi ku isi rufite icyicaro gikuru mu Busuwisi rukora ibintu byinshi biribwa n’ibinyobwa kandi bigurishwa ku masoko henshi ku isi, harimo n’amoko menshi y’amata y’abana.
Nestlé yemeye gusubiza amafaranga abakiriya baguze ibyo bicuruzwa, inavuga ko ikibazo cyatewe na kimwe mu bibigize (ingredient) cyatanzwe n’umwe mu basanzwe babibaha (supplier).
