Trump yabwiye u Burayi ko bugana ahabi abuhamiriza ko azigarurira Greenland

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko akunda u Burayi kandi ashaka ko butera imbere ariko abona buri kugana mu cyerecyezo kibi, ari yo mpamvu ashaka kwigururira ikirwa cya Greenland.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Ubukungu iri kubera i Devos mu Busuwisi kuri uyu wa Gatatu, Perezida Trump yavuze ko nubwo hari ibihugu by’u Burayi bitamushyigikiye ariko ashaka ibiganiro byihuse byo kwigarururia ikirwa cya Greenland.

Yavuze ko nta gihugu na kimwe cyangwa ibyishyize hamwe bifite ubushobozi bwo kurinda Greenland, uretse Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa, kandi nubwo ayishaka, ayikeneye binyuze mu bwumvikane atari mu ntambara.

Trump yagize ati: “Ndashaka ibiganiro byihuse byo kwigarurira Greenland.Singombwa gukoresha ingufu.”

Trump yashyizeho umusoro wa 10% ku bihugu byagaragaje ko bitamushyigikiye mu mugambi we wo kwigarurira icyo kirwa, ndetse ubwo yagarukaga kuri ibyo bihugu bitamushyigikiye yavuze ko biri kugana habi kandi abyifuriza iterambere.

Ati: “Nkunda u Burayi kandi nshaka ko butera imbere, ariko ubu ntabwo buri mu cyerekezo cyiza.”

Yavuze ko icyo Amerika yifuza gusa ari Greenland kandi abayobozi bamaze imyaka isaga 200, bashaka kugura icyo kirwa ndetse nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Denmark irinda byuzuye icyo kirwa kandi iyikoreshaho amafaranga make ugereranyije n’amasezerano bagiranye.

Trump yashimangiye ko Greenland ari igihugu kinini kandi hafi ya cyose kidatuwe, kidateye imbere ndetse kidafite n’ubwirinzi.

Nubwo Greenland ikungahaye ku mutungo kamere ariko yashimangiye ko nta mabuye y’agaciro yihariye ifite, ahubwo icyo yifuza ari umutekano wa Amerika n’Isi.

Perezida Trump yumvikanye avuga amagambo yafashwe nko kwiyemera; aho yavuze ko ari umuntu wubashywe cyane muri Greenland na Denmark, kandi ibyo avuga bigamije kongera kugira Amerika igihangage no gushyira inyungu zayo imbere.

Ku rundi ruhande ariko mbere yuko iyo nama itangira Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer yari yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko i Londres ko atazemera igitutu cya Trump ku kibazo cya Greenland.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *