Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yashyizwe mu Itsinda A hamwe n’amakipe ya Estonia, Grenada na Kenya, mu irushanwa ritegurwa na FIFA rigamije guhuza amakipe y’ibihugu aturutse ku migabane itandukanye.
Aya matsinda yamenyekanye nyuma ya tombola yabaye ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, aho ibihugu umunani byitabiriye iri rushanwa byagabanyijwe mu matsinda abiri. Mu gihe u Rwanda rwisanze mu Itsinda A, Itsinda B rigizwe n’amakipe ya Aruba, Liechtenstein, Macau na Tanzania.
Iyi mikino izabera i Kigali guhera tariki ya 23 kugeza ku ya 31 Werurwe 2026, ikaba iri mu rwego rw’imikino ya gicuti iri muri gahunda za FIFA z’imyaka ya 2023–2027. Intego nyamukuru y’aya marushanwa ni ugufasha amakipe adakunze kubona amahirwe yo gukina imikino mpuzamahanga kubona umwanya wo guhurira mu kibuga no kwiyungura ubunararibonye.
Ku rundi ruhande, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakina iri rushanwa itarafata umwanzuro ku mutoza mushya, nyuma y’uko Umunya-Algeria Adel Amrouche yari umutoza mukuru asezerewe kubera kutuzuza ibisabwa mu masezerano ye y’akazi. Ibi bivuze ko uru rushanwa ruzaza ari amahirwe mashya ku Amavubi yo kwigaragaza nubwo hari impinduka ziri mu buyobozi bwa tekiniki.
