Umugabo yajyanye umushumba w’itorero mu nkiko amuziza kurarura umugore we

Umushumba w’Itorero Chapel Mamlaka Hill Riri mu matorero akomeye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, Charles Muhia Ng’ang’a, arashinjwa umubano wihariye n’umugore w’umwe mu bakirisitu no gusesagura umutungo w’urusengero bikabije.

Njihia Njoroge ni umukirisitu akaba n’umunyamuryango w’iri torero, umaze imyaka 30 arikorera. Avuga ko uyu mushumba yagiranye umubano wihariye n’umugore we umaze imyaka irenga 20 ari umwe mu bayobozi bakuru b’iri torero.

Uyu mugabo ku wa 16 Werurwe 2026 yashyikirije urukiko rwa Milimani rw’i Nairobi, ibimenyetso birimo ubutumwa n’amajwi bya WhatsApp uyu mushumba n’uyu mugore bahererekanyije.

Njoroge avuga ko ibimenyetso yasanze muri telefone y’umugore we ubwo yayakaga umwana wabo w’umukobwa ari kuyikoresha byari biteye isoni ku bakozi b’Imana.

Yasanze Muhia Ng’ang’a yarandikiraga ubutumwa budakwiye umugore we, burimo uburenze ubucuti busanzwe bwa gikirisitu ahubwo bushingiye ku rukundo n’andi mabanga aganisha mu gitanda.

Bumwe mu butumwa bwashyikirijwe urukiko nk’ibimenyetso, bwerekana ko Muhia Ng’ang’a yabwiye umugore wa Njoroge ko atigeze akorana n’umuntu mwiza nka we.

Ati “Sinigeze nkorana n’umuntu ufite igikundiro nkawe, ndabyishimira cyane, kandi n’iyo ntazongera kubikubwira kuko ndi umu-Kikuyu umenye ko ngukunda cyane.”

Ubundi butumwa uyu mupasiteri yoherereje umugore wa Njoroge bugira buti “Urakoze cyane, Turi kwiyuhagirira mu biro” ubundi buti “Ejo ni jye nawe […] ni yo mpamvu ngukeneye mu buzima bwanjye”. Ubundi bwoherejwe igicuku kinishye bugira buti “ Wiriwe, Aracyari mu nzira, ushobora kuza ?”

Njoroge avuga ko akimara gusoma ibyo uyu mushumba yandikiye umugore we, yabonye ko yagambaniwe bikomeye, ati “Ni bwo nari menye umugabo watumye umugore wanjye atakinyikoza.”

Ubugambanyi abushingira k’uko mu minsi ishize, yandikiye uyu mushumba, amubwira ko yamufasha kugarura umugore we mu nzira ikwiye, akavuga ko icyamushenguye ari uko uwo yagezagaho agahinda ke ari we wararuye umugore we.

Uyu mushumba yisobanura avuga ko yakundaga uburyo uyu mugore wa Njoroge akora cyane, kandi ko bubatse ubushuti busanzwe yemeza ko, atigeze yifuza gusambana n’uyu mugore, gusa akemera ubutumwa yamwohereje.

Ati “Imana inyice niba narigeze nifuza kuryamana n’umugore wawe”. Ibi biri mu majwi Njoroge yamufashe mu ibanga ubwo bahuraga ngo amwihanangirize ku mugore we.

Njoroge akomeza gusuzuma telefoni, yavuze ko yabonye n’ibindi byerekana ko hari imikorere idahwitse mu micungire y’amafaranga n’imiyoborere ya Mamlaka Hill Chapel, aho amenshi yakoreshwaga mu nyugu ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *