Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Nzeri 2026, Muhoozi yagize ati: “Muri Uganda, Mzee, njye na Mwenda ni twe twenyine dushobora kuvuga mu buryo bwizewe ku kintu cyose kirebana n’u Rwanda. Abandi bantu bagomba kwitonda cyane.”
“Mzee” Muhoozi yavugaga ni Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, akaba na se, mu gihe Mwenda ari umunyamakuru n’umusesenguzi wa politiki Andrew Mwenda. Uyu munyamakuru amaze igihe agaragara mu biganiro n’ingendo za Muhoozi zirebana n’u Rwanda.
Aya magambo aje nyuma y’impaka zatewe n’ubutumwa Muhoozi aherutse gutangaza, bwavugwagamo iby’amoko ndetse bugahuza bamwe mu Bagande n’u Rwanda.
Izo mpaka zatangiriye ku kutumvikana kwe na Odrek Rwabwogo, umukwe wa Perezida Museveni akaba n’umuyobozi wa Komite Ngishwanama ya Perezida ku bijyanye n’ibyoherezwa mu mahanga n’iterambere ry’inganda. Mu butumwa butandukanye, Muhoozi yashidikanyije ku bwoko bwa Rwabwogo, akoresha imvugo yaje kunengwa n’u Rwanda.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, ku wa 31 Kanama 2026, yavuze ko u Rwanda rutemeranya n’imvugo ishingiye ku moko yari muri ubwo butumwa. Yashimangiye ko niba impaka zireba Abagande, zitagombye gukururirwamo u Rwanda cyangwa Abanyarwanda. Makolo yavuze ko mu myaka 32 ishize u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko rutemera ibitekerezo bigamije kubasubiza mu macakubiri ashingiye ku moko.
Amagambo mashya ya Muhoozi agaragaza ko ashaka ko ibiganiro birebana n’u Rwanda muri Uganda bikorwa n’abantu avuga ko basobanukiwe amateka n’imiterere y’umubano w’ibihugu byombi.
