Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yatoye ku bwiganze umwanzuro usaba guteza imbere ikoreshwa ry’amakarita agaragaza neza ingano nyakuri z’imigabane, cyane cyane uwa Afurika.
Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yatoye umwanzuro ushyigikira ikoreshwa ry’amakarita agaragaza neza ingano nyakuri y’imigabane, cyane cyane Afurika. Uwo mwanzuro watowe ku bwiganze bw’amajwi 164, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari yo yonyine yawamaganye, ibihugu bitandatu bikifata.
Uyu mwanzuro watangijwe kandi ushyirwa imbere na Togo ndetse n’ibihugu bya Afurika bibinyujije mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’ikarita ya Equal Earth igaragaza neza ubuso nyakuri bw’imigabane.
Togo yagejeje iki gitekerezo mu Nteko Rusange ya UN, isaba ko ikoreshwa ry’amakarita nka Mercator rigenda risimbuzwa izigaragaza neza ingano y’imigabane, cyane cyane Afurika.
Nubwo umwanzuro wa UN utari itegeko rihatira ibihugu guhita bihindura amakarita, ushishikariza za Guverinoma, amashuri, imiryango mpuzamahanga n’ibigo by’ikoranabuhanga gukoresha amakarita agaragaza neza ubuso bw’imigabane. Urugero, Afurika ifite ubuso bukubye hafi inshuro 14 ubwa Greenland, nubwo ku ikarita ya Mercator bigaragara nk’aho bingana.

