Perezida wa Rayon Sports yavuze ikizabafasha gusezerera Panthere Sportive du Nde i Kigali

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yatangaje ko bagiye muri Cameroun bashaka gutsinda ariko no kuba banganyije biha amahirwe iyi kipe yambara ubururu n’umweru yo gukomeza mu cyiciro cya kabiri.

Yabivuze nyuma y’umukino wa CAF Confederation Cup Rayon Sports yanganyijemo na Panthère Sportive du Ndé 1-1.

Ati “Uyu musaruro uratwongerera amahirwe yo kubasha gukomeza mu ntambwe ya kabiri.”

Yasabye abafana kuzajya kuri Stade Amahoro gushyigikira ikipe yabo kuko n’ikipe bafite iyo ifite abayiri inyuma itanga umusaruro nta kabuza.

Kuri uyu muyobozi ngo abafana nibaza ari benshi ku kibuga, umurindi wabo ni kimwe mu bizafasha Rayon Sports gusezerera Panthere Sportive du Nde cyane ko kugirango bayisezerere bisaba gusa kunganya kutinjizwa igitego i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *