Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gushyira mu bikorwa igiceri gishya cy’idolari rimwe ($1) kiriho isura ya Perezida Donald Trump, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 250 ishize Amerika ibonye ubwigenge.
Iki giceri cyakozwe n’Urwego rushinzwe ibiceri muri Amerika (US Mint), kikaba kiriho isura ya Trump ku ruhande rumwe, amagambo “Liberty” na “In God We Trust”, ndetse n’imyaka 1776–2026. Ku rundi ruhande hariho ikirango cya Perezida wa Amerika n’ishusho y’inzu.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko iki giceri kiri no mu bicuruzwa by’amafaranga akoreshwa mu gihugu, aho umuzingo w’ibiceri 25 wagurishwaga ku madolari 61, mu gihe umufuka w’ibiceri 100 wagurishwaga ku madolari 154.50.
Gushyira isura ya Trump ku giceri gifite agaciro ko gukoreshwa mu bucuruzi byateje impaka, kuko amategeko ya Leta ya Amerika abuza gushyira isura ya Perezida ukiriho ku mafaranga akoreshwa mu gihugu.
Trump kandi yari aherutse kugaragaza igitekerezo cyo gukora inoti nshya y’amadolari 250 iriho isura ye.

